Kigali

Perezida wa FERWAFA yavuze ku manyanga yo gukinisha abakinnyi bakuze -VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/11/2024 0:17
0


Perezida wa FERWAFA, Munyatwari Alphonse yatangaje ko ari intambwe ikomeye gutangiza shampiyona y’abatarengeje imyaka 17, avuga ko n’ibyo gukinisha abakinnyi barengeje imyaka babigenzuye, ariko haramuka havutse ikibazo kijyanye no gukinisha abarengeje imyaka hakaziyambazwa MRI.



Kuri iki Cyumweru itariki 17 Ugushyingo 2024 kuri Kigali Pele Stadium hatangirijwe shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 mu byiciro by’abahungu n’abakobwa.

Ni shampiyona igiye kujya ikinwa hakurikije amategeko agenga shampiyona mpuzamahanga, ikaba kandi igamije kuzamura impano z’abakinnyi batandukanye mu by’iciro by’abagore no mu bagabo.

Nyuma y’ikinino yakinwe, Perezida wa FERWAFA Munyantwari Alphonse yatangaje ko ari intambwe ikomeye ku Rwanda, avuga ko ari shampiyona igiye gukinwa ubutarangira, kandi hakazagenda hashirwaho na shampiyona zo mu bana.

Munyantwari Alphonse yagize Ati“ Imbamutima zacu ni uko twishimye. Nk'uko wabivuze ni intego twari dufite kugira ngo dutangize shampiyona y’abakiri bato batarengeje imyaka 17 mu bahungu n’abakobwa. Ariko ni umwanya wo kugira ngo dushimire amakipe twafatanyije.

Hari amakipe nyirizina yitabiriye asanzwe afite abakuru, ariko hari n’ayabakiri bato  nayo twayemereye kwitabira kugira ngo bose babone ayo mahirwe, ni ibintu byo kwishimira kubera ko twabashije kuyitangiza. Ni ibintu twabashije kwishimira, ubu dutegereje umupira uri ku rwego rwo hejuru.

Twabiganiriyeho cyane n’abanyamakuru ko bigomba gufasha abana kuzamura impano zabo. Ni urugendo twatangiye kandi murabizi ko mu mwaka ushize twatangiriye mu batarengeje imyaka 20, ubu tugeze munsi ya 17, ubutaha tuzashiraho abatarengeje imyaka 15, kuko twemera ko kugira ngo umupira uzamuke bahera mu bakinnyi bakiri bato.

Turashimira abantu bagize uruhare rwo kuzana amakipe y’abato kugira ngo babashe gukina iyi shampiyona. Icyo twayizeza ni uko atari igikorwa kibaye uyu mwaka gusa, ubu igiyeho kandi ntabwo izavaho, izakomeza buri mwaka ahubwo tugende dushiraho n’izabato kurushaho.

Shampiyona y’abatarengeje imyaka 20 nayo igomba gukomeza kandi nayo ikajya iba buri mwaka, hari inkunga tuzatanga itazabasha gutegura ibyagenwe byose kugira ngo shampiyona irangire.

Perezida wa FERWAFA yavuze ko habayeho kugenzura abakinnyi amakipe azakinisha muri shampiyona ya U17, kugira ngo harebwe niba hatari abakinnyi bazakina barengeje imyaka, bagatuma bamwe mu banyamahirwe bo kugaragaza impano zabo babura umwanya.

Perezida kandi yavuze ko niharamuka habonetse amakosa yo gukinisha abakinnyi barengeje iyo myaka hazajya habaho ibipimo byo kubatamaza.

Ati “ Icya mbere tubitekerezaho ni ukubica kubera ko ntabwo ariko umupira watera imbere, kandi murabizi byaratangiye kuko mu makipe y’abato dufite hari abagiye basezererwa, kandi hari n’abakurikiranweho ibyaha.

Muri iyi shampiyona icyo twakoze twasuzumye muri NIDA igihe abana bandikishirijwe n’imyaka bafite. Mu bana bose twanditse twagiye kureba koko ko mu irangamimerere ariyo myaka bafite, amabwiriza y’uyu mwaka niko yavugaga. Twanze gushiraho amakipe umutwaro wo kujya gupimisha abana muri MRI kuko bisaba amafaranga menshi, gusa hagize ikibazo gikomera ibyo nabyo twabyitabaza.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND